Ibyerekeye
Mini Bible College cyangwa se MBC mu mpine ni uburyo bwo kwiga Bibiliya, bukaba bukubiyemo inyigisho zuzuye zo muri Bibiliya, hakiyongeraho inyigisho Yesu yigishirije ku musozi, hamwe n’amasomo yerekeranye n’umuryango ndetse n’urushako. Gukurikirana aya masomo yose ni gahunda nziza ku bantu bamaze kwizera Kristo. Aya masomo kandi afite akamaro ku gukura kw’Itorero mu buryo bw’umwuka no mu buryo mpuzamahanga binyuze muri minisiteri yitwa International Cooperating Ministries cyangwa se (ICM) mu mpine.