Obadiya 1:4-9

Uyu munsi twibanze cyane ku gihano cy’Imana kuri Edomu kandi kidasubira inyuma kuko yitwaye nabi akagira ubwibone bigatuma Imana imuzinukwa. Imana yaravuze ngo Naho watumbagira hejuru nk’igisiga, icyari cyawe ukacyarika hagati y’inyenyeri, aho na ho nzahakumanura ugwe hasi. Ayo magambo twabonye ko avuga ko gukomera kose kwa Edomu imbere y’Imana ari ubusa kandi ko bitazatangira Imana gukora icyo yagambiriye.