Ibyahishuwe 8:7-20

Impanda ya mbere nivuga, kimwe cya gatatu cy’ibimera byo mu isi bizashya. Impanda ya kabiri nivuga, igisa n’umusozi waka umuriro kizisuka mu nyanja maze kimwe ya gatatu cy’amazi yo mu isi ahinduke amaraso kandi, ibinyabuzima byo mu nyanja n’amato yo mu nyanja bizarimbuka. Impanda ya gatatu nivuga, kimwe cya gatatu cy’amazi yo mu isi azasharira naho impanda ya kane nivuzwa izuba, ukwezi n’inyenyeri bizijima.