Umubare 144,000 ntusobanura abantu bazajya mu ijuru nk’uko bamwe babitekereza. Oya! Ahubwo uyu mubare usobanura abisraeli bazashyirwaho ikimenyetso bakomotse mu miryango 12 ya Israeli kugira ngo bahamye Imana mu gihe cy’amakuba akomeye azaba mu isi. Ikindi kandi mu ijuru hazahurirayo abera bose, uhereye ku bera bo mu isezerano rya kera, abo mu isezerano rishya (ari ryo Torero) n’abera bazarokoka mu gihe cy’amakuba akomeye.