Iteka abisirayeli bavugaga ko Imana ibarenganya. Ntibemeraga ko bari mu makosa. Bumvaga ko Imana idaca imanza. Abisirayeli bibwiraga ko ukora ibibi ari mwiza kuko nta gihano simusiga kimugeraho. Birashoboka ko wakwivuruguta mu byaha uko wishakiye ndetse ukumva bikunejeje ariko reka nkubwire ko igihe kizagera uwo munezero ugashira. Reka nkwibutse kandi Imana yacu itihanganira icyaha nubwo idahana ako kanya. Ubuhanuzi buvuga ku ntumwa ebyiri zizaza arizo Yohana Umubatiza uzaza gutunganya inzira ndetse na Yesu Kristo we ntumwa y’isezerano. Ubuhanuzi bwa Yohana umubatiza bwarasohoye ahubwo hasigaye ubwa Yesu Kristo aho azagaruka aje kwima ingoma.