Malaki 2:10-15

Umutambyi wese ni intumwa y’Uwiteka. Nkuko ijambo intumwa ari Malayika, umutambyi nawe ni Malayika kuko avuga ubutumwa buvuye ku Mana. Inshingano imwe rukumbi y’umushumba ni ukwiga no kwigisha Ijambo ry’Imana. Umushumba siwe ugomba kwirirwa mu bikorwa byose by’itorero aho kugabura iby’Imana. Imana ni Data wa twese kuko yaturemye. Birababaje kuba uri umukristo ariko ugasanga urangwa n’uburiganya. Itorero kandi rigomba kurangwa n’ubutumwa bwiza aho kurangwa n’uburiganya n’amahane. Kureka uwo mwashakanye ugashaka undi biba ari uburiganya mu bundi. Kubana n’umuntu utizera biganisha ku kuva ku Mana akaba yakugusha. Musore nawe nkumi niba uteganya kubana n’umuntu utizera byaba byiza cyane umuhinduye mbere yuko mubana.