Malaki 1:13-2:2

Biroroshye cyane kuba warambirwa umurimo w’Imana igihe cyose udashyize umutima ku murimo ukora. Uyu munsi abantu bamwe usanga bakunda ibyo hanze cyane bakabirutisha ibyo mu rusengero kuburyo bagera mu materaniro bakarambirwa. Ibikorwa bibi by’abitwa ko ari abakristo nibyo bituma izina ry’Imana risuzugurwa. Ni ngombwa cyane gushyira imbere Kristo aho kwibanda ku migenzo runaka. Inshingano ya mbere kandi y’ibanze ni ugutambutsa Ijambo ry’Imana ibindi bikaza nyuma. Ikindi kandi ni uko umukozi w’Imana wese atagomba kugira ubunebwe mu kwiga no kwigisha Ijambo ry’Imana. Kurambirana no gushaka gukomera ni bimwe mu byaha bikomeye cyane dusanga mu murimo w’Imana kuko bituma benshi badaha agaciro umurimo ndetse bigatuma izina ry’Imana ritubahwa. Abakristo bagomba gufata iya mbere mu guhesha icyubahiro izina ry’Imana.