Malaki 1:8-13

Abisirayeli basuzuguraga Imana bayitambira amatungo afite inenge. Uyu munsi hari abatanga amaturo afite inenge aho usanga umuntu ashora amafaranga menshi mu bintu byo hanze nyamara yaza mu rusengero agatanga intica ntikize. Uyu munsi usanga ibikorwa bimwe na bimwe bikorwa bitarimo kubaha Imana. Gusenga bamwe babigize nk’umuhango ndetse usanga ndetse usanga bamwe bibarambira. Ese dukora ibyo byose kuko dukunze Imana? Ese twumva twifuje kuramya Imana? Ese niba ubikora ubikunze kuki ujya gutura ugatura intica ntikize? Kuki utura amafaranga atanagura icupa ry’amazi ryo guha umukozi w’Imana? Birakwiye ko twitabira umurimo w’Imana tubikunze kandi tukabikora mu kuri no mu mwuka.