Yuda 1:3-4

Yuda yanditse akebura abizera ko hadutse abigisha b’ibinyoma kandi ikibaranga ari uguhakana Imana Data na Yesu Kristo ndetse bagakora iby’isoni nke. Yuda asaba abizera by’ukuri ko bakwiye guhaguruka bakarwanira ibyo kwizera badacogora.