Habakuki 3:7-19

Twabonye neza umwanzuro w’umuhanuzi Habakuki nyuma yo kwakira igisubizo cy’Imana aho ahamya ko nubwo ubutunzi bwose bwamushiraho ariko azakomeza akabeshwaho no kwizera kandi akanezererwa agakiza k’Imana. twabonye kandi ko turi hano mu isi twambaye uyu mubiri w’umuntu ariko waturutse mu butaka, kandi Imana yatugize abantu ariko umugambi wayo ntugarukira aho. Turi ab’ubutaka ariko turashaka kuba ab’ijuru kandi ni yo ntego y’Imana kuri twe