Habakuki 1:1

Uyu munsi twatangiye igitabo cy’umuhanuzi Habakuki gifite ibice bitatu: Mu gice cya mbere havugwa ikibazo cya mbere cy’umuhanuzi Habakuki aho yibaza ngo impamvu irebeera ibibi. Igisubizo nuko Imana yari irimo gutegura Abakaludaya ngo baze guhana Abayuda. Umuhanuzi akibaza ukuntu Imana yakoresha abapagani basenga ibishushanyo batubaha Imana mu guhana ubwoko bwayo. Mu gice cya kabiri tubona ibyo umuhanuzi yakoze ndetse no kwihangana kwe ategereje ibyerekanwe. Mu gice cya gatatu umuhanuzi asaba Imana ngo igire imbabazi kuko ari yo mutunzi w’imbabazi n’agakiza. Igitabo gisoza umuhanuzi ava mu gahinda yinjira mu byishimo.