1 Yohana 5:4-9

Kuba twarabyawe n’Imana nibyo bitwemerera kunesha isi. Umubiri, isi na Satani nibo banzi dufite. Imbaraga z’Imana zikurinda binyuze mu kwizera. Kwemera ukizera ko Yesu ari Umwana w’Imana nibyo biguha kunesha isi. Amazi yavuye mu rubavu rwa Yesu asobanuye Ijambo ry’Imana naho amaraso yavuye agasobanura urupfu rwe. Mu yandi magambo, Ijambo ry’Imana niryo ribasha kweza mu buryo bwuzuye. Amaraso ya Kristo niyo adukuraho igihano cy’ibyaha.