1 Yohana 5:13-21

Kwizera Yesu Kristo gusa biguhesha ubugingo buhoraho. Kugira ngo umenye ko ufite ubwo bugingo ni uko wizera Kristo gusa. Kwizera kwacu gutuma dutinyuka mu isengesho kuko icyo dusabye Data cyose twizeye tugihabwa. Imana iratwumva iyo dusenze. Icyaha ni ukutumvira. Umuntu wabyawe n’Imana ntakora icyaha. Kuba dufite kamere ya kera nibyo bituma ducumura. Yohana asoza atuburira kwirinda ibishushanyo bisengwa.