Itangiriro 32

Yakobo yifuje cyane guhura na mwene se Esawu, kugira ngo amusabe imbabazi kuko yamuriganyije umugisha. Igihe yari I Penuweli akirana na malayika, amurekura ari uko amuhaye umugisha kandi kuva icyo gihe Yakobo yitwa Israeli.

Itangiriro 31:7-55

Yakobo akimara kuva i Harani ; Labani yarabimenye aramukurikira, amufatira i Misipa amubaza impamvu avuye iwe atamusezeye ngo asezere ku bakobwa be n’abuzukuru be ; ariko mu by’ukuri aya yari amayeri ya Labani yo kugira ngo akomeze gukoresha Yakobo. Nuko

Itangiriro 29:30-31:7

Leya yabyariye Yakobo abana; Rasheli yari ingumba Imana izibura inda ye maze abyara Yosefu. Yakobo yaragiraga imikumbi ya Labani ariko sebukwe Labani agakomeza kumwambura, ntamuhembe nuko Yakobo ateranya abagore be kugira ngo abamenyeshe ko agiye kwisubir

Itangiriro 29:1-30

Igihe Yakobo yageraga kwa Labani yakunze umukobwa we witwaga Rasheli yifuza kumutendera imyaka 7 ngo amuhabwe ariko Labani aramubeshaya amuha Leya aho kumuha Rasheli, nuko Yakobo arongera atendera Rasheli indi myaka 7 kugira ngo amuhabwe.

Itangiriro 28

Isaka amaze gusabira umugisha Yakobo, yamwohereje kwa nyirarume Labani kugira ngo agendeyo gushaka umugeni wo muri bene wabo; kuko Esawu we yari yararongoye abanyamahangakazi. Yakobo ari mu nzira agenda Imana iramwiyereka, imubwira ko izamugira ishyanga r

Itangiriro 27

Yakobo yabeshye Isaka yohejwe na nyina Rebeka, maze atwara umugisha w’umwana w’imfura Esawu. Nyina abona ko bishobora gutera ikibazo hagati y’abahungu be bombi, nuko agira inama Yakobo ko yahungira kwa nyirarume Labani.

Itangiriro 26

Aburahamu amaze gupfa, Imana yakomeje kugenderera Isaka imubwira amasezerano yagiranye na se Aburahamu; imwibutsa ko muri we hazakomoka urubyaro rungana n’umusenyi. Isaka yaje gusuhukira I Gerari kandi umuhungu we Esawu arongora abanyamahangakazi.

Itangiriro 25

Sara amaze gupfa Aburahamu yashatse undi mugore witwa Ketura babyarana abandi bana. 175 Aburahamu yapfuye amaze imyaka 175, agenda araze Isaka buri kimwe cyose. Isaka yabyaye abahungu babiri kuri Rebeka ari bo Esawu na Yakobo; nuko Esawu agurisha ubutware

Itangiriro 24:33-67

Eliyezeri amaze kugera kwa Labani yanze kuhava adatahanye Rebeka, umugeni wa Isaka. Igihe bageraga I Kanani; Isaka yishimiye umugeni we Rebeka kuko yamwibagije umubabaro yari afite wo kubura nyina we Sara.

Itangiriro 24:1-32

Eliyezeri umugaragu wa Aburahamu yagiye gushakira Isaka umugeni atazi neza uwo akwiriye guhitamo ariko asaba Imana ko yamuha ikimenyetso cyerekana umukobwa ukwiranye n’umuhungu wa shebuja nuko Imana imuhishurira umukobwa witwa Rebeka.

Itangiriro 22:1-23:20

Aburahamu yababajwe cyane n’urupfu rw’umugore we Sara. Sara yapfuye amaze imyaka 127 apfira ahitwa I Kirayataruba, Aburahamu amara igihe kinini amurira. I Makipela niho Aburahamu yaguze isambu kugira ngo ashyingure Sara. kandi aho ni naho habaye gakondo y