Ibyahishuwe 7:1

Ibyahishuwe igice cya 7 kivuga mu buryo burambuye ibirebana n’amakuba akomeye azaba mu isi. muri iki gihe Itorero rizaba ryakuwe mu isi, kuko Umwanzi azabohorwa igihe gito agakora ibyo ashaka ariko kandi ntihazabura abantu bazarokoka bagahindukirira Imana kandi nayo izabakiza

Ibyahishuwe 6:8-17

Yohana yongeye kubona Umwana w’Intama amena ikimenyetso cya kane, abona kandi n’indi farashi y’igitare igajutse isobanura ko mu gihe cy’amakuba akomeye hazatera ibyorezo bikomeye hamwe n’intambara. Ibyo byose bizaba bihishura umujinya w’Umwana w’Intama ubwo azaba ari hafi kuza gucira isi urubanza.

Ibyahishuwe 6:1-7

Ifarashi y’umweru isobanura Antikristo uzaza abeshya isi ko ayizaniye amahoro nyamara nyuma y’igihe gito isi izahita yinjira mu ntambara. Ifarashi y’umutuku isobanura intambara izabaho ubwo isi izaba yinjiye mu gihe cy’amakuba akomeye, naho ifarashi y’umukara igasobanura inzara izatera abantu bakabura ibyo barya.

Ibyahishuwe 6:1

Igice cya gatandatu cy’Ibyahishuwe kivuga ku bizaba mu gihe kiri imbere ubwo Itorero rizaba rimaze kuvanwa mu isi. Icyo gihe Imana izaha uburenganzira Satani ngo yidegembye, kandi abazasigara mu isi bazinjira mu bihe bikomeye cyane, ari nabyo bizitwa ibihe by’amakuba akomeye.

Ibyahishuwe 5:1-14

Abakuru 24, ibizima bine hamwe n’Itorero bafatanya kuririmba indirimbo nshya ari yo ndirimbo yo gucungurwa baha Umami Yesu Kristo icyubahiro kuko ari we ubikwiriye kandi utuma byose bibaho

Ibyahishuwe 4:7-5:1

Igice cya gatanu mu Ibyahishwe, ntaho gitandukaniye n’icya kane kuko gikomeza kutubwira ku birebana n’Itorero ryageze mu ijuru, riri kumwe na Kristo. Muri iki gice cya gatanu nanone batubwiramo iby’igitabo gifatanishijwe ibimenyetso birindwi by’ubushishi, gisobanura isezerano Imana izagirana na Israeli.

Ibyahishuwe 4:1-6

Mu gice cya kane cy’Ibyahishuwe ntabwo twongera kumva byinshi birebana n’itorero kugeza no mu bice bya nyuma by’igitabo cy’Ibyahishuwe. Kuko muri iki gice cya kane Itorero risa naho riba ryageze mu ijuru ritakiri mu isi. Kandi ntirikomeza kwitwa Itorero ahubwo ryitwa Umugeni

Ibyahishuwe 3:20-4:1

Kristo ahagaze ku rugi rw’umutima wa buri muntu wese, kandi arakomanga. Numukingurira arinjira mu buzima bwawe, nutamukingurira ntiyinjira. Ni ahawe kwemera ko yinjira cyangwa kwanga ko yinjira.

Ibyahishuwe 3:16-19

Lawodikiya ryari itorero ridashyuha kandi ridakonja, ryari akazuyazi. Birataga ko ari abakire, ndetse ko ntacyo bakeneye, ariko Umwami Yesu yababwiye ko ari abakene ndetse bo kubabarirwa. Uko ni ko n’amatorero menshi ameze uyu munsi. Kuko ari abakire mu by’umubiri ariko mu by’umwuka ni abakene bo kubabarirwa.

Ibyahishuwe 3:13-15

Itorero ry’I Lawodikiya ritandukanye cyane n’itorero ry’I Filadelifiya kuko Lawodikiya bataye ukuri kw’ijambo ry’Imana ntibakomeza kwizera ubumana bwa Yesu Kristo, ni cyo cyatumye bagira iherezo ribi cyane, kandi abameze batya ntibashobora kubarwa mu Itorero rya Kristo.

Ibyahishuwe 3:7-13

Itorero ry’I Filadelifiya rishushanya itorero ryose ryahindukiriye ijambo ry’Imana kandi rikaryamamaza. Kristo yasezeranije ko bene iri torero ari ryo azakiza amakuba akomeye agiye kuza mu isi. Ibi nanone byerekana neza ko Itorero rya Kristo rizazamurwa mbere yuko amakuba akomeye agera mu isi.