Itangiriro 28
-
Itangiriro 28
Close
Itangiriro 27
Yakobo yabeshye Isaka yohejwe na nyina Rebeka, maze atwara umugisha w’umwana w’imfura Esawu. Nyina abona ko bishobora gutera ikibazo hagati y’abahungu be bombi, nuko agira inama Yakobo ko yahungira kwa nyirarume Labani.
Itangiriro 26
Aburahamu amaze gupfa, Imana yakomeje kugenderera Isaka imubwira amasezerano yagiranye na se Aburahamu; imwibutsa ko muri we hazakomoka urubyaro rungana n’umusenyi. Isaka yaje gusuhukira I Gerari kandi umuhungu we Esawu arongora abanyamahangakazi.
Itangiriro 25
Sara amaze gupfa Aburahamu yashatse undi mugore witwa Ketura babyarana abandi bana. 175 Aburahamu yapfuye amaze imyaka 175, agenda araze Isaka buri kimwe cyose. Isaka yabyaye abahungu babiri kuri Rebeka ari bo Esawu na Yakobo; nuko Esawu agurisha ubutware
Itangiriro 24:33-67
Eliyezeri amaze kugera kwa Labani yanze kuhava adatahanye Rebeka, umugeni wa Isaka. Igihe bageraga I Kanani; Isaka yishimiye umugeni we Rebeka kuko yamwibagije umubabaro yari afite wo kubura nyina we Sara.
Itangiriro 24:1-32
Eliyezeri umugaragu wa Aburahamu yagiye gushakira Isaka umugeni atazi neza uwo akwiriye guhitamo ariko asaba Imana ko yamuha ikimenyetso cyerekana umukobwa ukwiranye n’umuhungu wa shebuja nuko Imana imuhishurira umukobwa witwa Rebeka.
Itangiriro 22:1-23:20
Aburahamu yababajwe cyane n’urupfu rw’umugore we Sara. Sara yapfuye amaze imyaka 127 apfira ahitwa I Kirayataruba, Aburahamu amara igihe kinini amurira. I Makipela niho Aburahamu yaguze isambu kugira ngo ashyingure Sara. kandi aho ni naho habaye gakondo y
Itangiriro 22:1-18
Aburahamu yumviye Imana yemera gutamba umuhungu we rukumbi yabyaye ageze mu zabukuru. Imana yazirikanye Aburahamu ikomeza isezerano yagiranye nawe ryo kuzamugira Sekuruza w’amahanga atabarika yo mu isi.
Itangiriro 21
Mu gihe gikwiriye; Imana yasohoje icyo yari yaravuze kuri Aburahamu na Sara ibaha umwana w’umuhungu witwa Isaka. Sara yakomeje gusuzugura mukeba we, nuko Hagari na Ishimayeli bahungira mu butayu ari naho Ishimayeli yakuriye arakomera ahinduka umurashi.
Itangiriro 19:6-20:18
Igihe Imana yarimburaga Sodoma na Gomora yabwiye Loti n’umuryango we guhunga kandi ibabuza kutareba inyuma, ariko umugore wa Loti ntiyumviye kuko yarebye inyuma agahinduka inking y’umunyu. Muri iki gihe kandi Aburahamu yongeye guhunga, ajya I Gerari ariko
Itangiriro 18:9-19:5
Imana yohereje abamalayika bagenderera Aburahamu na Sara babamenyesha ko bazabyara umwana w’umuhungu. Aba bamalayika bakomereza no kwa Loti kumubwira ko vuba Imana igiye kurimbura Sodoma na Gomora kubera ibyaha by’ubusambanyi byari biri muri iyi midugudu