1 Yohana 5:13-21
-
1 Yohana 5:13-21
Close
1 Yohana 5:13-21
Kwizera Yesu Kristo gusa biguhesha ubugingo buhoraho. Kugira ngo umenye ko ufite ubwo bugingo ni uko wizera Kristo gusa. Kwizera kwacu gutuma dutinyuka mu isengesho kuko icyo dusabye Data cyose twizeye tugihabwa. Imana iratwumva iyo dusenze. Icyaha ni ukutumvira. Umuntu wabyawe n’Imana ntakora icyaha. Kuba dufite kamere ya kera nibyo bituma ducumura. Yohana asoza atuburira kwirinda ibishushanyo bisengwa.
1 Yohana 5:6-12
Umwuka Wera niwe ukwemeza Ijambo ry’Imana mu mutima wawe. Amaraso ya Yesu niyo adukuraho igihano cy’ibyaha. Ubuzima bwawe nk’umwizera bwezwa n’Ijambo ry’Imana gusa. Iyo wizeye Kristo, uhabwa Umwuka Wera akaguturamo hanyuma akakwemeza ko ibyo byose ari ukuri. Gukizwa bisobanuye kwizera Kristo ndetse bikavuga ko ufite Yesu nk’Umukiza wawe. Ufite Yesu Kristo niwe ufite ubugingo buhoraho.

1 Yohana 5:4-9
Kuba twarabyawe n’Imana nibyo bitwemerera kunesha isi. Umubiri, isi na Satani nibo banzi dufite. Imbaraga z’Imana zikurinda binyuze mu kwizera. Kwemera ukizera ko Yesu ari Umwana w’Imana nibyo biguha kunesha isi. Amazi yavuye mu rubavu rwa Yesu asobanuye Ijambo ry’Imana naho amaraso yavuye agasobanura urupfu rwe. Mu yandi magambo, Ijambo ry’Imana niryo ribasha kweza mu buryo bwuzuye. Amaraso ya Kristo niyo adukuraho igihano cy’ibyaha.

1 Yohana 5:1-4
Kwizera niko gutuma habaho kuvuka bushya. Amategeko y’Imana ntagora iyo uyitwararitse. Turi mu isi yuzuyemo byinshi bishukana harimo umubiri na Satani ariko nk’uwizera ugomba kuzirikana ko utari uw’isi. Biragoye ko wanesha isi binyuze mu rugamba rugaragara ahubwo umurimo wacu ni ukubwiriza ubutumwa bwiza bwa Kristo Yesu. Kwizera kwacu niko gutuma tunesha isi.

1 Yohana 4:12-21
Iyo dukundanye urukundo rw’Imana ruguma muri twe. Kuba Imana yaraduhaye Umwuka wayo byerekana ko iguma muri twe. Intego y’urukundo rwacu ni uko duhamya ko Yesu yaje kuba Umukiza w’abari mu isi. Umuntu wese uhamya ko Yesu ari Umwana w’Imana, Imana iguma muri we.

1 Yohana 4:7-11
Tugomba gukundana kuko turi abana b’Imana. Tugomba gukunda abizera bose tutarobanuye kuko Imana ari urukundo. Imana niyo yadukunze mbere yuko tuyikunda. Imana yerekanye urukundo rwayo itanga Yesu ngo atubere impongano y’ibyaha byacu. Yesu yishyizeho ibyaha byacu kugira ngo tubashe kuza imbere y’intebe y’Imana y’ubuntu. Kuba Imana yaradukunze nibyo byakaduteye gukundana hagati yacu nk’abizera.