Zekariya 6:4-12

Kristo ni SHAMI kandi azagaruka bitandukanye n’ubwa mbere, kuko ku nshuro ya kabiri azaza nk’Umwami agategeka isi yose, abanzi be akazabashyira munsi y’ibirenge bye.

Zekariya 6:1-3

Iyerekwa rya cumi rya Zekariya, rivuga ku mafarashi ane, afitanye isano n’abagendera ku mafarashi bane bavugwa mu Ibyahishuwe 6. Ayo mafarashi ane Zekariya yeretswe nta kindi asobanura atari urubanza ruzaba ku banyamahanga.

Zekariya 5:5-11

Iyerekwa rya Zekariya rivuga ku mugore wicaye mu giseke, risobanura uburyo abisraeli bijanditsemu bucuruzi bagakunda amafaranga, kandi ibyo Imana ikaba itabishyigikiye na gato. Mu gihe rero Kristo azima ingoma ye hano mu isi, azakuraho icyitwa ubucuruzi cyose kuko ari ibikorwa bibamo uburiganya!

Zekariya 5:1-4

Umuzingo w’igitabo uguruka Zekariya yeretswe, usobanura ijambo ry’Imana. Ijambo ry’Imana ni ryo amahanga agomba kwishingikirizaho kugira ngo abantu babashe kubaho nk’uko Imana ibishaka.

Zekariya 4:4-14

Zekariya ntabwo yari asobanukiwe ibyerekeranye n’iyerekwa ry’igitereko cy’amatabaza. Marayika yamuhishuriye ko iri yerekwa risobanura ihumure Imana izanye ku bwoko bwayo nyuma y’igihe kirekire abayuda barafashwe bunyago n’abanyamahanga.

Zekariya 4:1-3

Igitereko cy’amatabaza Zekariya yeretswe gihishura uburyo Israeli izaba umucyo n’umuhamya mu isi mu gihe kizaza. Maze umucyo ukazarasa mu isi uturutse I Yerusalemu. Ibyo bikazaba mu gihe cy’imyaka 1000, ubwo abisraeli bazaba abatambyi b’Imana isumba byose.

Zekariya 3:3-10

Yosuwa umutambyi mukuru yari yambaye umwenda uriho ibizinga, maze Uwiteka awumukuramo ngo amwimbike umwenda mwiza. Uko ni ko Kristo yadukuyeho umwambaro mubi, atwambika ikanzu yo gukiranuka.

Zekariya 3:1-2

Ezekiyeli yabonye mu iyerekwa Yosuwa umutambyi mukuru w’abisraeli ahagaze imbere ya marayika w’Uwiteka na Satani ari ho amurega. Ariko Marayika w’Uwiteka yari ahari kugira ngo avuganire Yosuwa. Uko ni ko Umwami wacu Yesu ahora arengera abana b’Imana igihe Satani ashatse kubarega.

Zekariya 2:5-13

Mu gihe cy’ingoma y’imyaka 1000, Umwami Yesu azaza kuri Siyoni, I Yerusalemu kuhatura, kandi icyo gihe amahanga yose azacecekera imbere y’Uwiteka kuko azaba ari mu rusengero rwe rwera.

Zekariya 2:1-6

Muri Zekariya 2, havugwamo iyerekwa ry’umuntu ufite umugozi mu ntoki wo gupima. Ibi bikaba bisobanura uburyo Yerusalemu n’urusengero rw’Imana bizongera kubakwa ubwo Umwami Yesu Kristo azaba agarutse gushinga ubwami bwe mu isi, mu gihe cy’ingoma y’imyaka 1000