My360 Helper

1 Yohana 3:17-4:1

Ikintu cyose dusabye Imana turagihabwa kuko twakoze ibishimwa imbere yayo. Icyerekana ko turi abana b’Imana ni uko dukundana. Tugomba kwambara intwaro zose z’Imana kuko turwana intambara y’umwuka. Tugomba kwitondera abantu bose batubwira ko badukunda kuko urukundo rwacu rugomba kurangwa n’ubwenge. Ubuhanuzi busobanuye guhugura, kungura no guhumuriz…Gusoma cyane

1 Yohana 3:17-4:1

Ikintu cyose dusabye Imana turagihabwa kuko twakoze ibishimwa imbere yayo. Icyerekana ko turi abana b’Imana ni uko dukundana. Tugomba kwambara intwaro zose z’Imana kuko turwana intambara y’umwuka. Tugomba kwitondera abantu bose batubwira ko badukunda kuko urukundo rwacu rugomba kurangwa n’ubwenge. Ubuhanuzi busobanuye guhugura, kungura no guhumuriza.

1 Yohana 3:13-17

Ntibitangaje kuba umukristo yakwangwa kuko hari benshi barwanya umurimo w’Imana. Ubwo Yesu yari hano ku isi baramwanze ndetse baramubwanya. Ni ingenzi cyane kugirana ubusabane na bene data kuko byerekana ko turi abana b’Imana. Urwango ni ubwicanyi. Yesu yaradukunze arabigaragaragaza hanyuma aratwitangira adupfira ku musaraba ngo njyewe nawe tubone agakiza. Urukundo si amagambo ahubwo ni ibikorwa. Gukundana hagati y’abizera bigomba kugaragarira mu guharanira ko mwene so abaho neza.

1 Yohana 3:8-12

Satani niwe soko y’icyaha. Niba warabyawe n’Imana ukaba uri umwana wayo, uzakora ibyo ishaka. Naho niba Satani ari so, ntakabuza uzamwigana ukora ibimunezeza. Yesu niwe ukuraho ibyaha kuko atweza byuzuye. Biragoye kunezeza Imana mu gihe utarakizwa. Umwana w’Imana ntakora icyaha. Imbuto wera zerakana niba uri umwana w’Imana cyangwa ukaba uri umwana wa Satani.

1 Yohana 3:1-9

Kuramira mu byaha biba byerekana ko utazi Imana ndetse ko utigeze kuyimenya. Urukundo Imana idukunda rwagakwiye kudusunika kudakora icyaha. Niba turi abana b’Imana, ni ngombwa ko tugendera mu bushake bwayo twanga ikibi kuko twabyawe n’Imana kandi irera.

1 Yohana 2:29-3:6

Twahindutse abana b’Imana binyuze mu kwizera Yesu Kristo. Urukundo Imana idukunda rwakagombye kuduhata gukora umurimo wayo. Kwizera ko Yesu azagaruka byakaguteye ishyaka n’umwete wo kubaho ubuzima bwejejwe. Ubuzima ubayeho hano ku isi ni ikimenyetso simusiga cy’uko utegereje Yesu cyangwa se ntube umutegereje. Icyaha ni ikintu giciye ukubiri n’ubushake bw’Imana. Yesu Kristo wenyine niwe ukuraho ibyaha kuko atigeze akora icyaha.

1 Yohana 2

Mureke icyo mwumvise uhereye mbere na mbere kigume muri mwe, kuko icyo mwumvise uhereye mbere na mbere nikiguma muri mwe, namwe muzaguma muri uwo Mwana no muri Se