Ibyahishuwe 1:19-20

Kristo yahaye ubutumwa Yohana ngo amenyeshe amatorero arindwi yo muri Asiya nto ibyerekeranye n’uko bitwara. Muri ayo matorero harimo ayo yashimye andi arayagaya. Tubona ko Kristo yashimye itorero rya Efeso kuko bagiraga umwete no kwihangana ariko kandi arabagaya kuko batari bakimukunda nka mbere

Ibyahishuwe 1:10-18

Ibyahishuriwe Yohana, bivuga kuri Kristo mu bwiza bwe. Yohana yeretswe ibigiye kuzaba, ndetse ahabwa n’ubutumwa Imana yashakaga kugeza ku matorero arindwi yo muri Asiya. Aya matorero kandi akaba ashusanya Itorero rimwe ari naryo mubiri wa Kristo.

Ibyahishuwe 1:4-9

Yohana yabonye Yesu mu bwiza bwe, no mu cyubahiro abona afite imbaraga ndetse Kristo yerekanwa nk’uwahawe ububasha ikuzimu kuko yanesheje urupfu abiheshejwe n’intsinzi yakuye ku musaraba, uyu munsi akaba ari muzima.

Ibyahishuwe 1:1-4

Ibyahishuwe na Yesu Kristo bimwerekana nk’uwahawe ubwiza busumba abandi, kandi agashyirwa hejuru y’abami bose bo mu isi. Yohana ni we yavuze cyane muri iki gitabo cy’Ibyahishuwe, amwerekana nk’imfura mu kuzuka, akaba ndetse ari we Alufa na Omega, Itangiriro n’Iherezo.

Ibyahishuwe 1:1

Yohana mu kwandika ibyahishuwe na Yesu Kristo, yabwiye abari mu matorero arindwi yo muri Asiya, kandi umubare karindwi ufite ubusobanuro bukomeye mu Byanditswe kuko usobanura ‘umwuzuro’ aya matorero arindwi rero ahagarariye Itorero rya Kristo ryagombaga kumenya ibyo mu gihe kizaza

Ibyahishuwe 1:1

Ibyahishuwe na Kristo biduhamiriza ko hari ibyenda gusohora kandi ibi bizaba Itorero rimaze kuvanwa mu isi. Ibi byahishuwe ni ubutumwa bw’ukuri bw’Imana bwahawe Yesu Kristo, nawe abuha marayika ngo abugeze kuri Yohana kugeza ubwo jye nawe tubwakiriye

Ibyahishuwe Intangiriro 2

Ibyahishuwe ni igitabo cyanditswe n’intumwa Yohana kivuga ku biriho ubu, n’ibigiye kuzaba mu gihe kiri imbere. Insanganyamatsiko yacyo nkuru ni ubumuntu bwa Yesu Kristo n’ubwiza bwe afite none aho ari mu ijuru iburyo bw’Imana Data.

Ibyahishuwe Intangiriro 1

Ibyahishuwe ni igitabo cyanditswe n’intumwa Yohana kivuga ku biriho ubu, n’ibigiye kuzaba mu gihe kiri imbere. Insanganyamatsiko yacyo nkuru ni ubumuntu bwa Yesu Kristo n’ubwiza bwe afite none aho ari mu ijuru iburyo bw’Imana Data.

Malaki 4:2-6

Ukuri guhari ni uko inkozi z’ibibi zose zizabona ishyano ku munsi w’Uwiteka. Mu gihe cy’amakuba akomeye abanyabyaha bazacirwaho iteka. Mu isezerano rya kera Yesu yerekanwa nk’Izuba ryo Gukiranuka mu gihe mu isezerano rishya kandi Yesu yerekanwa nk’Inyenyeri yaka yo mu ruturuturu. Tugomba guhora turangamiye ijuru kuko niho hazarasira Izuba ryo Gukiranuka rifite gukiza mu mababa yaryo. Tugomba guhora twiteguye kugaruka kwa Yesu Kristo Umwami wacu kuko tutazi umunsi n’igihe.

Malaki 3:16-4:6

Umunsi w’Uwiteka uzaba mubi cyane ku banyabyaha kuko bazacirwaho iteka mu gihe cy’amakuba akomeye ubwo Yesu Kristo azagaruka kwima ingoma. Igitabo cya Malaki gitanga ibyiringiro ko abubaha izina ry’Imana, izuba ryo gukiranuka rizabarasira rifite gukiza mu mababa yaryo.

Malaki 3:9-16

Mu gihe cy’ubuntu Imana ishaka ko utanga nkuko ushoboye. Nta muntu ugomba kuba imbata y’icyacumi ahubwo ushobora gutanga ukarenza icyacumi igihe cyose ushobojwe. Gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa. Kuba umutima wawe utari ku murimo uri gukora, biroroshye cyane kuba wakumva ko umurimo uri gukora nta gaciro ufite. Imirimo yose ukora mu rusengero nta gaciro igihe cyose umutima wawe utayirimo. Kuba waza gusenga ariko umutima wawe uri ahandi byerekana ko uba udasenga mu kuri no mu mwuka. Imana ishaka ko ubaho ubuzima buhamya ubukristo bwawe.