Ibyahishuwe 13:2-8

Inyamaswa isa n’ingwe izahabwa ubutware bwo kubyutsa ubwami bwa Roma. Iyi nyamaswa izaba yiyoberanyije nka Antikristo wazutse kugira ngo apfoye umuzuko wa Kristo kandi koko benshi bazamuyoboka. Ariko ibyo byose bizaba Itorero ritakiri mu isi.

Ibyahishuwe 13:1

Inyamaswa izaturuka mu mazi, izayoborwa na Satani; ikaba isobanura umunyagitugu uzategeka isi mu bihe by’imperuka y’isi. Uwo ni wo uzongera guhuriza hamwe ubwami bwa kera bw’Abaroma.

Ibyahishuwe 12:10-17

Mu Ibyahishuwe 12 tubonamo inkuru y’umugore utwite n’ikiyoka gishaka kurya uwo mwana. Uwo mugore akaba ashushanya Israeli, umwana we agashushanya Kristo, ikiyoka kigashushanya Satani. Bikaba byerekana uko Satani ahora ahiga ubwoko bw’Imana ariko Uwiteka nawe akaba abereye amaso ubwoko bwe.

Ibyahishuwe 12:6-9

Mu ijuru hazabaho intambara izatezwa na Satani ariko marayika Mikayeli n’abandi bamarayika bagenzi be, bazarwanya Satani maze bamwirukane mu ijuru hamwe n’abadayimoni be. Uyu munsi Satani ari mu isi, yitwa inzoka ya kera, Umubi, Umwanzi, Umuriganya. Biradukwiye kumugendera kure twihisha muri Kristo.

Ibyahishuwe 12:1-5

Umugore utwite, n’ikiyoka bivugwa mu Ibyahishuwe 12 ni ibimenyetso bifite ubusobanuro butandukanye. Umugore utwite ashushanya Israeli, umwana atwite agashushanya Kristo naho ikiyoka kigashushanya Satani, warwanyije kuva kera ko Kristo ategeka isi ariko amaherezo Kristo akamunesha.

Ibyahishuwe 11:13-12:1

Ishyano rya kabiri nirimara kurangira, hazaza ishyano rya gatatu rizarangwa n’ibyago bikomeye cyane mu isi, iri shyano rya gatatu rikazaherekezwa n’ijwi ry’impanda ya karindwi rizarangiza ibyago bikomeye bizaba mu isi, rikanatwinjiza mu buzima bw’iteka ryose.

Ibyahishuwe 11:3-12

Hariho abahamya babiri bazaza mu isi guhamya Imana mu bihe by’amakuba akomeye. Ntitubazi amazina ariko ibihamya byinshi bitwereka ko Eliya azaba umwe muri abo bahamya babiri. Uwa kabiri we biragoye kumumenya. Aba bahamya bazicwa ariko bazuke nyuma y’iminsi itatu n’igice maze basubire mu ijuru

Ibyahishuwe 10:8-11:2

Nubwo uyu munsi, abanyamahanga ari bo bategetse isi, Umwami Yesu yavuze ko igihe cyabo kizasozwa n’ibyago bikomeye bizaza mu isi. Ibyo ni byo Yohana yeretswe kandi nyuma y’ibyo byago hazakurikiraho ingoma y’amahoro ya Kristo aho isi izahinduka nziza ikibi cyose kigakurwaho.

Ibyahishuwe 10:2-7

Mbere yuko impanda ya karindwi ivuga, marayika ukomeye azamanuka mu isi, afite agatabo gato ashinge ukuguru kwe kw’iburyo mu nyanja maze ukw’ibumoso agushinge mu isi. hazumvikana kandi n’ijwi ry’inkuba zirindwi rigereranywa n’ijwi ry’Imana.

Ibyahishuwe 9:21-10:1

Marayika wundi ukomeye uvugwa mu Ibyahishuwe 10, ntazaba ari Kristo nk’uko benshi babitekereza, kuko Kristo uhereye aho azukiye adashobora kongera gufata ishusho ya marayika ahubwo afite ubundi bwiza aho yicaye iburyo bwa Data.

Ibyahishuwe 9:7-20

Impanda ya gatandatu izaba intandaro y’ibyago bikomeye bizaba mu isi, kuko kimwe cya gatatu cy’abatuye mu isi bazapfa. Isi izinjira mu bihe bikomeye bitigeze kubaho mu mateka yayo, kuko ibiremwa by’ikuzimu bizayigabiza.