Zekariya 10:6-11:6
-
Zekariya 10:6-11:6
Close
Zekariya 10:3-6
Kristo agereranywa nk’Ibuye rikomeza imfuruka kuko ari we uzongera guhuriza hamwe abisraeli bose batatanye. Kristo agereranywa kandi nk’urubambo kuko ari we ubasha gukomeza kwizera kw’abamwemera.
Zekariya 10:1-3
Abisraeli bateye Imana umugongo, bakora ibintu bibiri bitanezeza Imana ari byo gusenga ibishushanyo no kujya mu bapfumu babeshya, ni uko Imana ivuga ko izabahana. Ariko nubwo biri uko ntibikuraho ko Imana izakiza abisraeli abanzi babo
Zekariya 9:9-17
Uyu munsi isi ibuze amahoro, nubwo hariho abakuru b’ibihugu bavuga ko bashobora kuzana amahoro mu isi, ntabwo ari ukuri. Kuko uwo kuzana amahoro mu isi ari Yesu Kristo wenyine, kandi azayasendereza mu isi, ku ngoma ye y’imyaka 1000.
Zekariya 9:9
Nk’uko Alexandre Mukuru yinjiye I Yerusalemu byitezwe ko aharimbura ntaharimbure, ni ko na Kristo yinjiye I Yerusalemu, aranahasohoka, ntiyarimbura isi ahubwo arayikiza.
Zekariya 9:4-9
Nk’uko Alexandre Mukuru yinjiye I Yerusalemu byitezwe ko aharimbura ntaharimbure, ni ko na Kristo yinjiye I Yerusalemu, aranahasohoka, ntiyarimbura isi ahubwo arayikiza.
Zekariya 8:15-9:4
Zekariya ni umwe mu bahanuzi bavuze ku mutegetsi w’isi wagombaga kuza, uwo agereranywa n’ihembe rivugwa muri Daniyeli 8, uwo mutware akaba ari Alexandre Mukuru washyize hasi ubwami bw’Abagereki na Makedoniya
Zekariya 8:4-19
Imana izongera kwibuka Yerusalemu, ariko mbere yaho abisraeli bazabanza bave mu bihugu by’isi batataniyemo maze nibamara kugaruka, abasaza, abakiri bato, abahungu n’abakobwa bazanezerewa Yerusalemu, izaba yahindutse umurwa w’amahoro.
Zekariya 7:11-8:3
Imana yavuze ko izatura muri Yerusalemu, kandi uyu murwa ukazaba uwera mu isi yose. Aya magambo akaba yarateye intege abisraeli nyuma y’igihe gito bavuye mu bunyagano.
Zekariya 7:8-11
Abisraeli ntibafashwe bunyago kuko batagenderaga mu mucyo, bafashwe bunyago kuko imitima yabo itari itunganiye Imana. Kudatungana kwabo mu mitima byatumye bica amategeko atanu ya nyuma mu mategeko 10 arebana n’uko bakwiye kubana na bagenzi babo.
Zekariya 7:4-7
Twabonye ko iyo umutima w’umuntu utabonye, n’imihango y’idini yose uwo muntu yakora ntabwo iba iboneye. Abisraeli bagerageje kwiyiriza ubusa no gusenga ariko Imana ntiyabaha umugisha kuko imitima yabo yari kure y’Imana.