Matayo 5:5-48
-
Matayo 5:5-48
Close
Matayo 5:1-5
Inyigisho Yesu yigishirije ku musozi yerekana amategeko azaranga ubwami bwe ubwo azaba agarutse gutegeka iy’isi ku nshuro ya kabiri. Yesu naza gutegeka iy’isi byinshi bizahinduka kandi amahoro aganze ahantu hose kuko Umwami w’amahoro azaba ari ku ngoma.
Matayo 4:12-25
Yesu amaze gukura agejeje imyaka 30 yatangiye umurimo wo kuvuga ubutumwa kuko ari wo wari wamuzanye mu isi. Atangirira I Kaperinawumu kuko iwabo I Nazareti batamwemeraga aho I Kaperinawumu ahakiriza abantu benshi kandi atoranyamo abigishwa be ba mbere.
Matayo 3:10-4:11
Kubatizwa kwa Yesu Kristo ntibyabayeho nk’ikimenyetso cyo kwihana kuko Yesu nta cyaha yigeze akora ahubwo yabatijwe kugira ngo asohoze ibyari byaravuzwe mu buryo bw’umubiri. Ikindi kandi igihe Yesu yageragezwaga na Satani byabaye ikimenyetso cyerekana ko
Matayo 2:12-3:9
Herode yababajwe no kumva ko havutse umwami, kuko yibazaga Yesu azamusimbura nuko ashaka kumwica. Icyo gihe Herode yishe abana benshi batarengeje imyaka 2; ariko Yesu ahungishwa muri Egiputa. Herode amaze kuvaho, Yesu agarukana n’umuryango we I Nazareti.
Matayo 2:1-11
Inkuru yo kuvuka kwa Yesu Kristo yamenyekanye henshi, abanyabwenge nabo ni bamwe mu bamenye ko Umukiza yavutse mu isi, nuko bakurikira inyenyeri bavuye mu Burasirazuba baza babaririza ngo bamenye aho Umwami Yesu yavukiye kugira ngo bamuramye.
Matayo 1:16-25
Imana yacu ishobora byose. Mu bantu bose babayeho uhereye ku kuremwa ku isi nta n’umwe tuzi wigeze abyarwa n’isugi nta nubwo turumva aho isugi yabyaye. Ibi byose byabayeho kugira ngo ku bw’umubiri Yesu Kristo avuke mu buryo budasanzwe kuko yari Umwana w’I
Matayo 1:1-15
Ubutumwa bwiza bwa Matayo bwerekana neza ko mu buryo bw’umubiri; Yesu Kristo akomoka mu muryango w’abami kuko ari mwene Dawidi. Mu bayuda nta n’umwe wari gutinyuka guhakana inkomoko ya cyami ya yesu Kristo kuko ibisekuruza ubwabyo byerekana neza ko Kristo
Matayo Intangiriro
Ubutumwa bwiza bwa Matayo ni cyo gitabo cya mbere mu isezerano rishya. Matayo ni we wanditse iki gitabo kandi yari umwe mu bigishwa ba Yesu Kristo akaba yaranditse ubu butumwa bwiza ashaka kwerekana ko Yesu Kristo ari Umwami wakomotse mu muryango wa Yuda.
Itangiriro 49:16-50:26
Ibice bya nyuma mu gitabo cy’Itangiriro havugwamo inkuru ibabaje y’urupfu rwa Yakobo na Yosefu. Igihe Yakobo yapfaga, Yosefu yamushyinguye muri gakondo yabo i Makipela muri Kanani, ariko igihe Yosefu yapfaga yahambwe muri Egiputa ariko nyuma tuzabona ko a
Itangiriro 49:1-15
Igihe Yakobo yari yegereje gupfa ayahamagaye abahungu be 12 bose, maze atangira kubahanurira. Mu by’ukuri bamwe yabasabiye umugisha ariko abandi arabavuma kuko babaye abana babi. Kandi ibyo Yakobo yahanuriye ku bahungu be byose ni ko byabasohoreyeho.