Ibyahishuwe 22:1-21

Muri Yerusalemu nshya tuzarya imbuto harimo igiti cy’ubugingo. Ibyahishuwe ni igitabo gisoza cyerekana neza ko uwizera azakiwa utizera azarimbuka.

Ibyahishuwe 21:22-22:1

Itorero rizabana na Kristo muri Yerusalemu nshya, ariko abisraeli n’abanyamahanga bizeye mbere y’uko Itorero ribaho cyangwa nyuma y’uko Itorero rijyanwa mu ijuru, bazaba mu isi nshya. Ariko bazashobora kujya baza muri Yerusalemu nshya kuramya Imana

Ibyahishuwe 21:19-21

Imfatiro z’umurwa Yerusalemu nshya zizaba 12 zirimbishijwe amabuye y’igiciro cyinshi. Aya mabuye yose azarasirwa n’umucyo uzazana ubwiza bw’umurwa wose

Ibyahishuwe 21:6-18

Yerusalemu nshya ni umurwa uzava mu ijuru uzaturwamo n’Itorero rya Kristo. Uzaba umurwa mwiza utarangwamo icyaha kuko ariho Imana izabana n’abantu bayo

Ibyahishuwe 21:2-5

Muri Yerusalemu nshya nta rupfu ruzabaho, umuntu azabaho atongera kuboroga no kubabara, kandi azahora atera imbere bitagira iherezo, kuko ibihe bizahinduka aho ibintu byose bizaba bishya

Ibyahishuwe 20:14-21:2

Yohana yabonye ijuru rishya, isi nshya na Yerusalemu nshya. Inyuma y’ingoma y’imyaka igihumbi, Itorero rizabana na Kristo muri Yerusalemu nshya, nk’uko Umugeni abana n’umukwe we bombi bakaba umwe.

Ibyahishuwe 20:9-13

Ingoma y’imyaka igihumbi nirangira, Satani azongera abohorwe kandi abantu benshi bazongera kumukurikira. Nyuma Imana izagaragara yicaye ku ntebe y’ubwami yera kugira ngo icier urubanza abayobye bose

Ibyahishuwe 20:4-9

Igihe cy’ingoma y’imyaka igihumbi nikiba kigeze ku musozo, Imana izabohora Satani ariko akimara kubohorwa imbaga y’abantu benshi bazongera bave ku Mana bakurikire Satani. Ibi nta kindi bizazana atari urubanza rwa nyuma Imana izacira isi.

Ibyahishuwe 20:1-6

Ingoma y’imyaka igihumbi isobanurwa bitandukanye. Hari abizera ko izabaho, n’abandi batizera ko izabaho, hari n’abavuga ko tuyirimo. Ariko iyi ngoma y’imyaka igihumbi ntishobora kubaho Satani akidegembya mu isi.

Ibyahishuwe 19:11-21

Kristo nagaruka mu isi, azaza bitandukanye n’ubwambere. Kuko azaza aje gutegeka ataje gutegekwa kandi abamwigometseho bose azabarimbura ahereye kuri Antikristo n’Umuhanuzi mukuru w’ibinyoma

Ibyahishuwe 19:2-11

Igihe cy’amakuba akomeye nikigera hagati, mu ijuru hazaba ubukwe bw’Umugeni ari we Torero n’Umwana w’Intama ari we Kristo maze umusangiro w’aba bombi uzabere mu isi mu gihe cy’ingoma y’imyaka igihumbi Kristo azashinga mu isi.