Ibyahishuwe 18:1-8
-
Ibyahishuwe 18:1-8
Close
Ibyahishuwe 17:6-18
Antikristo ushushanywa nk’ihembe rito azakorera hamwe n’amahembe icumi ari yo batware bazakorera hamwe mu kubyutsa ubwami bwa Roma maze aba bose bashyire imbaraga hamwe na Antikristo barimbure wa mugore ari we maraya akanashushanya itorero ry’ubuyobe.
Ibyahishuwe 16:18-17:5
Itorero rimaze kujyanwa mu ijuru, hazabaho abantu bazasigara mu isi bazihuriza hamwe bigire nk’itorero ariko bazaba babeshya. Aba rero ni bo bagereranywa n’umugore wa maraya uvugwa mu Ibyahishuwe 17
Ibyahishuwe 16:9-17
Satani, Antikristo na wa muhanuzi w’ibinyoma bazoshya amahanga guhagurukira Israeli. Iyo ntambara izaba ikomeye cyane ari yo yitwa Harumagedoni, izabera mu kibaya cyitwa Esideraoloni. Ariko Imana izatabara Israeli nk’uko yabisezeranyije.
Ibyahishuwe 15:8-16:8
Imana iriho irategura umugambi wo kurimbura abayigometseho bose, uwo mugambi uzuzurira mu nzabya zirindwi z’umujinya w’Imana zizasukwa mu isi.
Ibyahishuwe 15:2-7
Abera bazasigara mu isi mu gihe cy’amakuba akomeye batazabuzwa kwegura inanga zabo ngo bacurange. Hirya y’ibyago bazibuka ko bafite Umucunguzi. Nyuma yaho ni bwo hazabaho abamarayika barindwi bazateza isi ibyago birindwi.
Ibyahishuwe 14:21-9:1
Ibyago bikomeye bizaba mu isi, bizaterwa n’uko Imana izaba ishaka guhana abayigometseho bose. Icyo gihe Imana izaha ububasha Satani kugira ngo ababaze abanze Imana bose
Ibyahishuwe 14:9-20
Imana ntabwo yacunguye Itorero ryayo ngo yemere ko ryanyura mu bihe by’amakuba akomeye azaba mu isi. Ahubo aya makuba azabaho, Itorero ritakiri mu isi.
Ibyahishuwe 14:5-8
Mu gihe cy’amakuba akomeye, Imana izakiza abisraeli 144,000 maze ihagurutse marayika wayo kugira ngo yamamaze ubutumwa bwiza bw’iteka ryose. Nyuma yaho Imana izahamya ko izarimbura Babuloni kuko yabaye igicumbi cy’idini ry’ibigirwamana.
Ibyahishuwe 14:1-4
Ibyahishuwe igice cya 14, havugwamo intangiriro y’igihe gishya cyitwa ingoma y’imyaka 1000. Icyo gihe umubabaro n’ibyago bikomeye bizarangira mu isi, maze Kristo, Umwana w’Intama w’Imana ategeke isi, habeho amahoro kuko Satani azaba afungiranywe.
Ibyahishuwe 13:9-18
Inyamaswa ya kabiri, izaturuka mu butaka, igereranywa n’umukuru w’idini, uzagerageza kwisanisha na Kristo mu gukora ibitangaza kandi abantu benshi bazamuyoboka ndetse batangire kumuramya, icyo ni cyo gihe hazashyirwaho ikimenyetso 666 kandi utagifite ntacyo azaba yemerewe gukora mu isi