Itangiriro 41:1-45

Nubwo yari yaranyuze mu bibazo byinshi kandi bikomeye. Bene se bakamwanga, na muka Potifari akamufungisha. Imana yakomeje kubana na Yosefu imuha ubwenge bwo kurotora inzozi za Farawo bituma afungurwa kandi ahabwa umwanya w’icyubahiro muri Egiputa.

Itangiriro 40

Imana yakomeje kubana na Yosefu no mu nzu y’imbohe kuko akihagera yagizwe umuyobozi w’izindi mbohe. Nuko igihe kimwe abagaragu babiri ba Farawo bari bafunzwe bararota. Umwe yari umuhereza wa vino, undi ari umuvuzi w’imitsima; Yosefu abasobanurira inzozi z

Itangiriro 39

Igihe Yosefu yakoraga kwa Potifari yabereye umugisha uyu muryango, nuko kuko yari umusore w’uburanga muka Potifari aramwifuza ariko Yosefu yanga gucumura ku Mana. Muka Potifari abonye ko nta kindi yakora, ahitamo kubeshyera Yosefu ko ari we washatse kumuf

Itangiriro 38:1-39:2

Tamari umukazana wa Yuda yabonye ko ntawo kumuhungura uhari mu muryango wa Yuda; ahitamo kwiyoberanya aryamana na sebukwe Yuda maze babyarana Peresi na Zera. Kandi mu buryo bw’umubiri Kristo yagombaga kuzakomoka muri uyu muryango. Yosefu nawe akigera muri

Itangiriro 37:20-38:1

Kubera uburyo bene se bwamwangaga cyane ; bashatse kumwicira mu butayu ariko umukuru muri bo witwa Rubeni aramubakiza abaha igitekerezo cy’uko bamugurisha akaba umucakara. Se Yakobo ababazwa cyane no kumenya amakuru y’ibura ry’umuhungu we kuko abana be ba

Itangiriro 37:1-19

Yakobo yabyaye abahungu 12 ariko akomeza gutonesha Yosefu. Ibi byaje kubabaza bene se maze batangira kumugirira ishyari. Yosefu yabwiye bene se inzozi yarose ko zerekana uburyo yagombaga kuba mukuru kubarusha. Guhera icyo gihe bagambirira kumugirira nabi 

Itangiriro 36

Esawu yarongoye abagore babiri b’abanyamahangakazi, nyamara Imana yari yarabujije ubwoko bw’abaheburayo kurongora abanyamahanga. Muri Esawu rero ni ho haje guturuka abarabu n’abamaleki, kandi tuzi neza ko mu mateka ya Bibiliya ubu bwoko bubiri butakunze k

Itangiriro 35

Ku bigaragara Shekemu ntabwo habaye ahantu heza ho gutura kuri Yakobo n’umuryango we; kuko abantu baho batigeze borohera na gato bene Yakobo; nuko Yakobo afata umwanzuro wo gusubira I Beteli. Ubwo bageraga I Beteli Yakobo yabuze umugore we yakundaga cyane

Itangiriro 34

Igihe Yakobo yageraga I Shekemu, umukobwa we Dina yacuditse n’abantu b’I Hamori kugeza igihe Shekemu, umuhungu wa Hamori afata ku ngufu Dina. Inkuru iramenyekana maze abahungu ba Yakobo; Simiyoni na Lewi bihorera mushiki wabo bica abantu benshi muri uyu m

Itangiriro 33

Yakobo yaciye bugufi asaba imbabazi mukuru we Esawu amuha impano nyinshi barongera bariyunga. Bamaze gutandukana, Yakobo yagiye gutura I shekemu n’umuryango we, ariko ntibyari mu bushake bw’Imana kuko yari yiyunze n’abanyamahanga.

Itangiriro 32

Yakobo yifuje cyane guhura na mwene se Esawu, kugira ngo amusabe imbabazi kuko yamuriganyije umugisha. Igihe yari I Penuweli akirana na malayika, amurekura ari uko amuhaye umugisha kandi kuva icyo gihe Yakobo yitwa Israeli.