Ibyahishuwe 20:9-13
-
Ibyahishuwe 20:9-13
Close
Ibyahishuwe 20:4-9
Igihe cy’ingoma y’imyaka igihumbi nikiba kigeze ku musozo, Imana izabohora Satani ariko akimara kubohorwa imbaga y’abantu benshi bazongera bave ku Mana bakurikire Satani. Ibi nta kindi bizazana atari urubanza rwa nyuma Imana izacira isi.
Ibyahishuwe 20:1-6
Ingoma y’imyaka igihumbi isobanurwa bitandukanye. Hari abizera ko izabaho, n’abandi batizera ko izabaho, hari n’abavuga ko tuyirimo. Ariko iyi ngoma y’imyaka igihumbi ntishobora kubaho Satani akidegembya mu isi.
Ibyahishuwe 19:11-21
Kristo nagaruka mu isi, azaza bitandukanye n’ubwambere. Kuko azaza aje gutegeka ataje gutegekwa kandi abamwigometseho bose azabarimbura ahereye kuri Antikristo n’Umuhanuzi mukuru w’ibinyoma
Ibyahishuwe 19:2-11
Igihe cy’amakuba akomeye nikigera hagati, mu ijuru hazaba ubukwe bw’Umugeni ari we Torero n’Umwana w’Intama ari we Kristo maze umusangiro w’aba bombi uzabere mu isi mu gihe cy’ingoma y’imyaka igihumbi Kristo azashinga mu isi.
Ibyahishuwe 19:1
Kristo nagaruka mu isi, aje gushinga ubwami bwe bw’imyaka igihumbi. Itorero, abamarayika, abakuru n’abera bazakizwa mu gihe cy’amakuba akomeye, abo bose bazaririmba inyikirizo imwe yitwa Haleluya kuko kunihira kw’abera bo mu isi kuzaba kurangiye
Ibyahishuwe 18:9-24
Babuloni y’ubucuruzi izakurwaho na Kristo ubwo azaba aje gushinga ubwami bwe mu isi. Ibyo kandi bizasoza igihe cy’amakuba akomeye maze Itorero rya Kristo rigarukane na we mu isi mu gihe cy’ingoma y’imyaka igihumbi.
Ibyahishuwe 18:1-8
Babuloni y’ubutegetsi n’ubucuruzi nta cyiza kizayirangwamo, ni cyo gituma Imana izafata umwanzuro wo kurimbura uyu mujyi waranzwe n’amateka mabi yo gusenga ibigirwamana no gukora ubusambanyi
Ibyahishuwe 17:6-18
Antikristo ushushanywa nk’ihembe rito azakorera hamwe n’amahembe icumi ari yo batware bazakorera hamwe mu kubyutsa ubwami bwa Roma maze aba bose bashyire imbaraga hamwe na Antikristo barimbure wa mugore ari we maraya akanashushanya itorero ry’ubuyobe.
Ibyahishuwe 16:18-17:5
Itorero rimaze kujyanwa mu ijuru, hazabaho abantu bazasigara mu isi bazihuriza hamwe bigire nk’itorero ariko bazaba babeshya. Aba rero ni bo bagereranywa n’umugore wa maraya uvugwa mu Ibyahishuwe 17
Ibyahishuwe 16:9-17
Satani, Antikristo na wa muhanuzi w’ibinyoma bazoshya amahanga guhagurukira Israeli. Iyo ntambara izaba ikomeye cyane ari yo yitwa Harumagedoni, izabera mu kibaya cyitwa Esideraoloni. Ariko Imana izatabara Israeli nk’uko yabisezeranyije.