Ibyahishuwe 2:8-12

Mu itorero ry’I Perugamo Yesu Kristo yabashimiye ko baharanira kandi bakarwanya uhakana ubumana bwa Kristo, ndetse anabashimira ko bamwe muri bo bemeye no gupfa ku bwo kwizera Kristo, ariko abagayira kuba barijanditse mu nyigisho za Balamu no mu myizerere y’Abanikolayiti.

Ibyahishuwe 2:4-7

Kristo yashimye itorero ry’I Simuruna rizwiho kuba ari itorero ry’abahowe kuvuga Kristo. Nubwo ryarimo abakene ariko Kristo yahamije ko ari abakire mu buryo bw’umwuka kuko nyuma y’amakuba barimo babikiwe ikamba ry’iteka ryose. Nyamara itorero ry’I Perugamo Kristo yararigaye kuko ryarimo iyobokamana ripfuye.

Ibyahishuwe 2:1-4

Efeso ni itorero ryarangwaga n’umwete no kwihangana, ndetse batangiye bakunda Kristo ariko birangira batangiye gucika intege. Ndetse tubona ko n’urukundo bamukundaga rwakomezaga kurangira. Ntirwakomeza kumera nk’urwa mbere.

Ibyahishuwe 1:19-20

Kristo yahaye ubutumwa Yohana ngo amenyeshe amatorero arindwi yo muri Asiya nto ibyerekeranye n’uko bitwara. Muri ayo matorero harimo ayo yashimye andi arayagaya. Tubona ko Kristo yashimye itorero rya Efeso kuko bagiraga umwete no kwihangana ariko kandi arabagaya kuko batari bakimukunda nka mbere

Ibyahishuwe 1:10-18

Ibyahishuriwe Yohana, bivuga kuri Kristo mu bwiza bwe. Yohana yeretswe ibigiye kuzaba, ndetse ahabwa n’ubutumwa Imana yashakaga kugeza ku matorero arindwi yo muri Asiya. Aya matorero kandi akaba ashusanya Itorero rimwe ari naryo mubiri wa Kristo.

Ibyahishuwe 1:4-9

Yohana yabonye Yesu mu bwiza bwe, no mu cyubahiro abona afite imbaraga ndetse Kristo yerekanwa nk’uwahawe ububasha ikuzimu kuko yanesheje urupfu abiheshejwe n’intsinzi yakuye ku musaraba, uyu munsi akaba ari muzima.

Ibyahishuwe 1:1-4

Ibyahishuwe na Yesu Kristo bimwerekana nk’uwahawe ubwiza busumba abandi, kandi agashyirwa hejuru y’abami bose bo mu isi. Yohana ni we yavuze cyane muri iki gitabo cy’Ibyahishuwe, amwerekana nk’imfura mu kuzuka, akaba ndetse ari we Alufa na Omega, Itangiriro n’Iherezo.

Ibyahishuwe 1:1

Yohana mu kwandika ibyahishuwe na Yesu Kristo, yabwiye abari mu matorero arindwi yo muri Asiya, kandi umubare karindwi ufite ubusobanuro bukomeye mu Byanditswe kuko usobanura ‘umwuzuro’ aya matorero arindwi rero ahagarariye Itorero rya Kristo ryagombaga kumenya ibyo mu gihe kizaza

Ibyahishuwe 1:1

Ibyahishuwe na Kristo biduhamiriza ko hari ibyenda gusohora kandi ibi bizaba Itorero rimaze kuvanwa mu isi. Ibi byahishuwe ni ubutumwa bw’ukuri bw’Imana bwahawe Yesu Kristo, nawe abuha marayika ngo abugeze kuri Yohana kugeza ubwo jye nawe tubwakiriye

Ibyahishuwe Intangiriro 2

Ibyahishuwe ni igitabo cyanditswe n’intumwa Yohana kivuga ku biriho ubu, n’ibigiye kuzaba mu gihe kiri imbere. Insanganyamatsiko yacyo nkuru ni ubumuntu bwa Yesu Kristo n’ubwiza bwe afite none aho ari mu ijuru iburyo bw’Imana Data.

Ibyahishuwe Intangiriro 1

Ibyahishuwe ni igitabo cyanditswe n’intumwa Yohana kivuga ku biriho ubu, n’ibigiye kuzaba mu gihe kiri imbere. Insanganyamatsiko yacyo nkuru ni ubumuntu bwa Yesu Kristo n’ubwiza bwe afite none aho ari mu ijuru iburyo bw’Imana Data.