Malaki 2:17-3:4
-
Malaki 2:17-3:4
Close
Malaki 2:16-17
Imana ishyiraho Adamu ikamuremera umufasha umukwiriye Eva, ntiyigeze itegura ko nyuma y’igihe runaka bo ubwabo bazatandukana. Uko niko umugabo n’umugabo bagomba kubana akaramata.
Malaki Intangiriro, 1:3
Malaki ni izina risobanuye intumwa yanjye. Malaki yari intumwa y’Imana. Uhereye mbere na mbere Imana yakundaga abisirayeli. Malaki yerekanye ko Yohana Umubatiza azaza nk’integuza ya Yesu Kristo.
Malaki 2:10-15
Gushakana n’umuntu utizera si byiza kuko bishobora gutuma uyoboka imico ye. Niba ukora icyaha cyo kuriganya abagore cyangwa abagabo b’abandi cyangwa ukaba uca inyuma uwo mwashakanye kandi byitwa ko uri umukristo, reka nkubwire ko Imana itita ku mirimo yawe. Igihe cyose uhisemo gushakana n’umuntu utizera nta mahoro ugira mu rushako rwawe.
Malaki 2:10-15
Umutambyi wese ni intumwa y’Uwiteka. Nkuko ijambo intumwa ari Malayika, umutambyi nawe ni Malayika kuko avuga ubutumwa buvuye ku Mana. Inshingano imwe rukumbi y’umushumba ni ukwiga no kwigisha Ijambo ry’Imana. Umushumba siwe ugomba kwirirwa mu bikorwa byose by’itorero aho kugabura iby’Imana. Imana ni Data wa twese kuko yaturemye. Birababaje kuba uri umukristo ariko ugasanga urangwa n’uburiganya. Itorero kandi rigomba kurangwa n’ubutumwa bwiza aho kurangwa n’uburiganya n’amahane. Kureka uwo mwashakanye ugashaka undi biba ari uburiganya mu bundi. Kubana n’umuntu utizera biganisha ku kuva ku Mana akaba yakugusha. Musore nawe nkumi niba uteganya kubana n’umuntu utizera byaba byiza cyane umuhinduye mbere yuko mubana.
Malaki 2:2-9
Mu gihe cya Malaki abatambyi ntibahaga agaciro umurimo bakoraga w’ubutambyi kuko batambaga ibizira ku gicaniro. Nubwo Lewi yari umwicanyi n’umunyaburakari, ubwoko bwamukomotseho bwitondeye Ijambo ry’Imana ndetse burinda isezerano ryayo. Nubwo bimeze gutyo, nyuma y’ubunyage abatambyi batangiye gutamba ibizira ku gicaniro. Ibyo nibyo byatumaga izina ry’Imana risuzugurika. Ibyo bivuze ko ntawakorera Imana adatinya ndetse atubaha. Umushumba w’itorero ni malayika, bivuze ko ari intumwa. Imana ni Data w’umuntu wese kuko ni Umuremyi.
Malaki 1:13-2:2
Biroroshye cyane kuba warambirwa umurimo w’Imana igihe cyose udashyize umutima ku murimo ukora. Uyu munsi abantu bamwe usanga bakunda ibyo hanze cyane bakabirutisha ibyo mu rusengero kuburyo bagera mu materaniro bakarambirwa. Ibikorwa bibi by’abitwa ko ari abakristo nibyo bituma izina ry’Imana risuzugurwa. Ni ngombwa cyane gushyira imbere Kristo aho kwibanda ku migenzo runaka. Inshingano ya mbere kandi y’ibanze ni ugutambutsa Ijambo ry’Imana ibindi bikaza nyuma. Ikindi kandi ni uko umukozi w’Imana wese atagomba kugira ubunebwe mu kwiga no kwigisha Ijambo ry’Imana. Kurambirana no gushaka gukomera ni bimwe mu byaha bikomeye cyane dusanga mu murimo w’Imana kuko bituma benshi badaha agaciro umurimo ndetse bigatuma izina ry’Imana ritubahwa. Abakristo bagomba gufata iya mbere mu guhesha icyubahiro izina ry’Imana.
Malaki 1:8-13
Abisirayeli basuzuguraga Imana bayitambira amatungo afite inenge. Uyu munsi hari abatanga amaturo afite inenge aho usanga umuntu ashora amafaranga menshi mu bintu byo hanze nyamara yaza mu rusengero agatanga intica ntikize. Uyu munsi usanga ibikorwa bimwe na bimwe bikorwa bitarimo kubaha Imana. Gusenga bamwe babigize nk’umuhango ndetse usanga ndetse usanga bamwe bibarambira. Ese dukora ibyo byose kuko dukunze Imana? Ese twumva twifuje kuramya Imana? Ese niba ubikora ubikunze kuki ujya gutura ugatura intica ntikize? Kuki utura amafaranga atanagura icupa ry’amazi ryo guha umukozi w’Imana? Birakwiye ko twitabira umurimo w’Imana tubikunze kandi tukabikora mu kuri no mu mwuka.
Malaki 1:2-8
Mana ndagushimiye ko wabanye nanjye muri iki kiganiro. Mana uri urukundo kandi ineza yawe ihoraho. Uduhe kumenya neza igitambo gikwiriye kandi kiguhumurira neza. Uduhe kuzirikana ko Yesu Kristo ari we gitambo kizima kuko muri we niho tubonera ubugingo. Ndasabira mwene data wakurikiye ikiganiro cya none ngo umuhe kwizera Yesu Kristo birushishejo. Icyo twifuza ni ugutamba igitambo kizira inenge. Nkweretse ibiganiro biri imbere. Nsenze nizeye mu izina rya Yesu Kristo Umwami wacu, Amen.
Malaki Intangiriro, 1:3
Malaki ni izina risobanuye intumwa yanjye. Malaki yari intumwa y’Imana. Uhereye mbere na mbere Imana yakundaga abisirayeli. Malaki yerekanye ko Yohana Umubatiza azaza nk’integuza ya Yesu Kristo.
Zekariya 14:5-21
Ku mpera y’ubuhanuzi bwe, Zekariya yerekana neza imibereho yo mu gihe cy’imyaka 1000, akerekana ko ibintu byose bizerezwa Imana kandi ko mu isi nta kibi kizabamo cyangwa abatizera ahubwo isi izaba ari nziza kandi yuzuye amahoro.