Malaki 4:2-6

Ukuri guhari ni uko inkozi z’ibibi zose zizabona ishyano ku munsi w’Uwiteka. Mu gihe cy’amakuba akomeye abanyabyaha bazacirwaho iteka. Mu isezerano rya kera Yesu yerekanwa nk’Izuba ryo Gukiranuka mu gihe mu isezerano rishya kandi Yesu yerekanwa nk’Inyenyeri yaka yo mu ruturuturu. Tugomba guhora turangamiye ijuru kuko niho hazarasira Izuba ryo Gukir…Gusoma cyane

Malaki 3:16-4:6

Umunsi w’Uwiteka uzaba mubi cyane ku banyabyaha kuko bazacirwaho iteka mu gihe cy’amakuba akomeye ubwo Yesu Kristo azagaruka kwima ingoma. Igitabo cya Malaki gitanga ibyiringiro ko abubaha izina ry’Imana, izuba ryo gukiranuka rizabarasira rifite gukiza mu mababa yaryo.

Malaki 3:9-16

Mu gihe cy’ubuntu Imana ishaka ko utanga nkuko ushoboye. Nta muntu ugomba kuba imbata y’icyacumi ahubwo ushobora gutanga ukarenza icyacumi igihe cyose ushobojwe. Gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa. Kuba umutima wawe utari ku murimo uri gukora, biroroshye cyane kuba wakumva ko umurimo uri gukora nta gaciro ufite. Imirimo yose ukora mu rusengero nta gaciro igihe cyose umutima wawe utayirimo. Kuba waza gusenga ariko umutima wawe uri ahandi byerekana ko uba udasenga mu kuri no mu mwuka. Imana ishaka ko ubaho ubuzima buhamya ubukristo bwawe.

Malaki 3:7-8

Niba utekereza ko Imana ifite inyungu mu ituro ryawe, uribeshya. Ahubwo mu gutanga niho ubonera umugisha nkuko abisirayeli babonaga umugisha binyuze mu gutanga. Reka nkwibutse kandi abisirayeli batangaga icyacumi gusa ahubwo ko batangaga ibirenze ibyo. Ikindi kandi ni uko itorero rifite inshingano yo gufasha abakene. Ni byiza cyane ko utanga ubikunze ndetse ukabikora kuko ukunze Umwami Yesu. Gutanga ni kimwe mu bigize ubusabane bw’itorero. Ikindi kandi gutanga ni ugufatanya. Gutanga nicyo kintu umukristo yakagombye gukora yishimye kuruta ibindi bintu byose. Ikindi kandi ni uko abana b’Imana aribo bagomba gutera inkunga umurimo w’Imana. Reka nsoze nkubwira ko gutanga bitagomba kukubera umutwaro.

Malaki 3:4-7

Umukristo ashobora kugwa mu cyaha ariko ntarambarara ahubwo arabyuka. Imana ihana icyaha ariko kandi ikaba Imana igira ubuntu. Hari ihumure ku muntu wese uemera kwakira ubuntu bw’Imana. Imana iraduhamagarira kuyigarukira kuko rimwe na rimwe ibikorwa byacu bibi byerekana ko tuba twagiye kure yayo. Kwihana ukagarukira Imana niwo mwanzuro mwiza ubaho ushobora gufata. Mu ijambo kwizera niho dusanga kwihana kuzuye. Ikindi kandi ni uko guhindukirira Kristo nibyo bituma ureka bya bindi byose wakoraga.

Malaki 2:17-3:4

Iteka abisirayeli bavugaga ko Imana ibarenganya. Ntibemeraga ko bari mu makosa. Bumvaga ko Imana idaca imanza. Abisirayeli bibwiraga ko ukora ibibi ari mwiza kuko nta gihano simusiga kimugeraho. Birashoboka ko wakwivuruguta mu byaha uko wishakiye ndetse ukumva bikunejeje ariko reka nkubwire ko igihe kizagera uwo munezero ugashira. Reka nkwibutse kandi Imana yacu itihanganira icyaha nubwo idahana ako kanya. Ubuhanuzi buvuga ku ntumwa ebyiri zizaza arizo Yohana Umubatiza uzaza gutunganya inzira ndetse na Yesu Kristo we ntumwa y’isezerano. Ubuhanuzi bwa Yohana umubatiza bwarasohoye ahubwo hasigaye ubwa Yesu Kristo aho azagaruka aje kwima ingoma.

Malaki 2:16-17

Imana ishyiraho Adamu ikamuremera umufasha umukwiriye Eva, ntiyigeze itegura ko nyuma y’igihe runaka bo ubwabo bazatandukana. Uko niko umugabo n’umugabo bagomba kubana akaramata.

Malaki Intangiriro, 1:3

Malaki ni izina risobanuye intumwa yanjye. Malaki yari intumwa y’Imana. Uhereye mbere na mbere Imana yakundaga abisirayeli. Malaki yerekanye ko Yohana Umubatiza azaza nk’integuza ya Yesu Kristo.

Malaki 2:10-15

Gushakana n’umuntu utizera si byiza kuko bishobora gutuma uyoboka imico ye. Niba ukora icyaha cyo kuriganya abagore cyangwa abagabo b’abandi cyangwa ukaba uca inyuma uwo mwashakanye kandi byitwa ko uri umukristo, reka nkubwire ko Imana itita ku mirimo yawe. Igihe cyose uhisemo gushakana n’umuntu utizera nta mahoro ugira mu rushako rwawe.

Malaki 2:10-15

Umutambyi wese ni intumwa y’Uwiteka. Nkuko ijambo intumwa ari Malayika, umutambyi nawe ni Malayika kuko avuga ubutumwa buvuye ku Mana. Inshingano imwe rukumbi y’umushumba ni ukwiga no kwigisha Ijambo ry’Imana. Umushumba siwe ugomba kwirirwa mu bikorwa byose by’itorero aho kugabura iby’Imana. Imana ni Data wa twese kuko yaturemye. Birababaje kuba uri umukristo ariko ugasanga urangwa n’uburiganya. Itorero kandi rigomba kurangwa n’ubutumwa bwiza aho kurangwa n’uburiganya n’amahane. Kureka uwo mwashakanye ugashaka undi biba ari uburiganya mu bundi. Kubana n’umuntu utizera biganisha ku kuva ku Mana akaba yakugusha. Musore nawe nkumi niba uteganya kubana n’umuntu utizera byaba byiza cyane umuhinduye mbere yuko mubana.

Malaki 2:2-9

Mu gihe cya Malaki abatambyi ntibahaga agaciro umurimo bakoraga w’ubutambyi kuko batambaga ibizira ku gicaniro. Nubwo Lewi yari umwicanyi n’umunyaburakari, ubwoko bwamukomotseho bwitondeye Ijambo ry’Imana ndetse burinda isezerano ryayo. Nubwo bimeze gutyo, nyuma y’ubunyage abatambyi batangiye gutamba ibizira ku gicaniro. Ibyo nibyo byatumaga izina ry’Imana risuzugurika. Ibyo bivuze ko ntawakorera Imana adatinya ndetse atubaha. Umushumba w’itorero ni malayika, bivuze ko ari intumwa. Imana ni Data w’umuntu wese kuko ni Umuremyi.